Kigali

Okkama yiteze kubyaza umusaruro igitaramo ategerejwemo muri Congo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/11/2024 9:00
0


Umuhanzi Ossama Masut Khalid wamamaye cyane mu muziki nka Okkama yatangaje ko yiteguye kuzabyaza umusaruro ibirori by’igitaramo cy’abambaye imyambaro y’umweru “All White Party” azaririmbamo kizabera mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).



Ni ubwa mbere uyu muhanzi azaba ataramiye muri Congo nyuma y’imyaka itatu ishize ari mu muziki. Agaragara ku rutonde rw’abanyabirori n’abahanzi barimo Melo na Jonathan Luck Lukambo bazasusurutsa abazitabira ibi birori bigamije gufasha abanye-Congo guhereza umwaka.

Bizaba ku wa 28 Ukuboza 2024. Mu kiganiro na InyaRwanda, Okkama yavuze ko yakiriye ubutumire mu Kwakira 2024, yemeranya n’abateguye ibi birori kuzajyayo. Ati “Umuntu tugiye gukorana asanzwe akorana n’abahanzi nyarwanda, muri macye rero nditeguye. Navuga ko nakiriye ubutumwa mu Ukwakira 2024."

Okkama wamamaye mu ndirimbo zirimo nka ‘Puculi’ yavuze ko yemeye kujya muri Congo ‘kubera ko ibyo nasabaga ari byo bampaye’. Ati “Ntabwo nafata umwanzuro wo kwemera gukorana n’abantu mbona ko hari ibintu batari kuzuza, bijyanye n’ibyo nsanzwe ngenderaho’. 

Uyu muhanzi yavuze ko ibi birori yatumiwemo muri rusange bigamije ‘guhura n’abafana tukishima ariko wabonye ko abazabyitabira basaba kuba bambaye imyambaro y’umweru nk’uko byumvikana mu izina ryabyo ‘All white Party’. 

Okkama yavuze ko atagenzwa na kamwe muri ibi birori kuko nk’umuhanzi birashoboka ko hari igikorwa yakorana n’umuhanzi wo muri Congo igihe baba bahuje.

Ati “Nshobora guhura n’abanyamuziki bo muri kiriya gihugu bikaba ngombwa ko twahuza tugakorana indirimbo. Ni ukuvuga ngo kuba umuhanzi bisaba kuba umuhanzi bwo kutiheza, kuvuga uti niba numvise umuhanzi runaka ariko gukora neza, kubera iki ntamushyigikira cyangwa we akanshyigikira igihe yumvise ko umurongo we uri guhura n’uwanjye, kubera ko abahanzi bose tuzahurira hariya navuga ko bazaba bari mu ngeri zinyuranye, ni ukuvuga ngo rero byose ni amahirwe umuntu aba ari gushakisha.”

Uyu muhanzi amaze amezi atanu asohoye indirimbo yise ‘Besto’ yakoranye na Kenny Sol. Ariko kandi avuga ko mu mpera z’uyu mwaka azasohora indi ndirimbo ‘kuko umuhanzi ni umuntu uhorana inyota yo gukora’. Yavuze ko amaze igihe ari gutegura ibihangano binyuranye, bityo azahitamo kimwe kizajya hanze.

Okkama yatangajwe mu bahanzi bazaririmba mu birori bya ‘All White Party’ bizaba tariki 28 Ukuboza 2024 muri Congo
 

Okkama yavuze ko yiteguye kubyaza umusaruro ibi birori azaririmbamo ku nshuro ya mbere

Okkama yavuze ko ateganya kuzakorana indirimbo n’umwe mu bahanzi bo muri Congo
 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BESTO’ YAKORANYE NA KENNY SOL

"> 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND